RURA
Kigali

Rumaga yahuje imbaraga na Juno Kizigenza mu gisigo kivuganira abana bo ku muhanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2022 19:16
0


Umusizi Rumaga Junior yasohoye amashusho y'igisigo "Kibobo" gitabariza abana bo ku muhanda, yakoranye n'umuhanzi Juno Kizigenza.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, nibwo uyu musizi uri mu batanga icyizere yasohoye iki gisigo cy'iminota 5 n'amasegonda 20'.

‘Kibobo’ ni kimwe mu bisigo by’uyu musizi, kivuga ku buzima cyane abana bo ku muhanda banyuramo kugeza bamwe bubakujije abandi bubahitanye.

Ni kimwe mu bisigo 10 bishya biri ku muzingo ‘Mawe’ wa Rumaga, ubu uri gucururizwa kuri website ya www.sigarwanda.com aho wose uhagaze amadorali 100.

Rumaga yabwiye INYARWANDA ko yakoranye iki gisigo na Juno Kizigenza, kubera umubano basanzwe bafitanye.

Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Juno Kizigenza mbere na mbere cyavuye ku mubano wanjye nawe.”

Uyu musizi avuga ko iki gisigo cyagizwemo uruhare rukomeye na Producer Element, kuko ari we wamugiriye inama yo kugikorana na Juno Kizigenza.

Ati “Kwanzura gukora ‘Kibobo’ ni Element wabigizemo uruhare maze turicara tureba ku ngingo idakunze kuvugwaho, ariko kandi ikeneye ubuvugizi niko kwanzura gukora ku buzima bw’abana bo kumuhanda.”

Avuga ko iki gisigo ari ubuvugizi ku buzima bubi abana bo ku muhanda banyuramo.

Ati “Nk’uko nabivuze ruguru twitegereje ku buzima abana bo ku muhanda banyuramo, twumva twifuje kuba twatanga itafari ryacu mu kuvuganira aba bana banyura mu buzima butoroshye.”

Rumaga avuga ko atari gutabariza abana bo ku muhanda gusa, ahubwo ni ukuvuganira banasobanura ubuzima banyuramo.

Yavuze ko kimwe mu byatanga umuti urambye kuri iki kibazo, ari uko abana bo ku muhanda baganirizwa kandi bagasubizwa mu miryango yabo.

Ati “Kuganirizwa kw’abariyo bagafashwa gusubira mu buzima bw’umuryango, no kubakoresha nk’inararibonye mu gutanga inama n’impanuro ku bari mu miryango.”

Iyi album 'Mawe' ya Rumaga iriho igisigo yise 'Mawe', 'Narakubabariye' yakoranye na Bruce Melodie, 'Kibobo' na Juno Kizigenza, 'Umwana araryoha' na Riderman na Peace Jolis, 'Mazi ya Nyanja' na Alyn Sano.

Hari kandi 'Inyana y'inyange Imaragahinda', 'Intango y'ubumwe' ya Yvan Buravan, Bull Dogg na Mr Kagame, 'Ivanjiri II' na Alpha Rwirangira, 'Intambara y'ibinyobwa' na Rusine na Rukizangabo, na 'Komera mukobwa'. 

Kanda hano ubashe kugura album ya Rumaga 

Rumaga yasohoye amashusho y'igisigo 'Kibobo' yakoranye na Juno Kizigenza 

Rumaga mu ifatwa ry'amashusho y'iki gisigo, nimero ya gatatu kuri album ye yise 'Mawe' 

Rumaga avuga ko yakoranye na Juno Kizigenza, kubera ko ari inshuti ye ariko kandi byagizwemo uruhare na Producer Element



KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘KIBOBO’ YA RUMAGA NA JUNO KIZIGENZA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND