Umusizi Rumaga Junior yasohoye amashusho y'igisigo "Kibobo" gitabariza abana bo ku muhanda, yakoranye n'umuhanzi Juno Kizigenza.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga
2022, nibwo uyu musizi uri mu batanga icyizere yasohoye iki gisigo cy'iminota 5
n'amasegonda 20'.
‘Kibobo’ ni kimwe mu bisigo by’uyu musizi,
kivuga ku buzima cyane abana bo ku muhanda banyuramo kugeza bamwe bubakujije
abandi bubahitanye.
Ni kimwe mu bisigo 10 bishya biri ku
muzingo ‘Mawe’ wa Rumaga, ubu uri gucururizwa kuri website ya www.sigarwanda.com
aho wose uhagaze amadorali 100.
Rumaga yabwiye INYARWANDA ko
yakoranye iki gisigo na Juno Kizigenza, kubera umubano basanzwe bafitanye.
Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Juno
Kizigenza mbere na mbere cyavuye ku mubano wanjye nawe.”
Uyu musizi avuga ko iki gisigo
cyagizwemo uruhare rukomeye na Producer Element, kuko ari we wamugiriye inama
yo kugikorana na Juno Kizigenza.
Ati “Kwanzura gukora ‘Kibobo’ ni
Element wabigizemo uruhare maze turicara tureba ku ngingo idakunze kuvugwaho, ariko kandi ikeneye ubuvugizi niko kwanzura gukora ku buzima bw’abana bo
kumuhanda.”
Avuga ko iki gisigo ari ubuvugizi ku
buzima bubi abana bo ku muhanda banyuramo.
Ati “Nk’uko nabivuze ruguru
twitegereje ku buzima abana bo ku muhanda banyuramo, twumva twifuje kuba
twatanga itafari ryacu mu kuvuganira aba bana banyura mu buzima butoroshye.”
Rumaga avuga ko atari gutabariza
abana bo ku muhanda gusa, ahubwo ni ukuvuganira banasobanura ubuzima banyuramo.
Yavuze ko kimwe mu byatanga umuti
urambye kuri iki kibazo, ari uko abana bo ku muhanda baganirizwa kandi
bagasubizwa mu miryango yabo.
Ati “Kuganirizwa kw’abariyo
bagafashwa gusubira mu buzima bw’umuryango, no kubakoresha nk’inararibonye mu gutanga
inama n’impanuro ku bari mu miryango.”
Iyi album 'Mawe' ya Rumaga iriho
igisigo yise 'Mawe', 'Narakubabariye' yakoranye na Bruce Melodie, 'Kibobo' na
Juno Kizigenza, 'Umwana araryoha' na Riderman na Peace Jolis, 'Mazi ya Nyanja'
na Alyn Sano.
Hari kandi 'Inyana y'inyange Imaragahinda', 'Intango y'ubumwe' ya Yvan Buravan, Bull Dogg na Mr Kagame, 'Ivanjiri II' na Alpha Rwirangira, 'Intambara y'ibinyobwa' na Rusine na Rukizangabo, na 'Komera mukobwa'.
Kanda hano ubashe kugura album ya Rumaga
Rumaga yasohoye amashusho y'igisigo
'Kibobo' yakoranye na Juno Kizigenza
Rumaga mu ifatwa ry'amashusho y'iki
gisigo, nimero ya gatatu kuri album ye yise 'Mawe'
Rumaga avuga ko yakoranye na Juno
Kizigenza, kubera ko ari inshuti ye ariko kandi byagizwemo uruhare na Producer
Element
KANDA HANO UREBE IGISIGO ‘KIBOBO’ YA RUMAGA NA JUNO KIZIGENZA
TANGA IGITECYEREZO